BREAKING NEWS .Umugore bivugwa ko yicuruzaga, yasanzwe munsi y’igitanda yapfuye muri Lodge iherereye ahazwi nka Sodoma mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro, bikaba bikekwa ko yaba yarishwe n’abagabo babiri baherukanaga kubabonana.
Umurambo w’uyu mugore witwa Ingabire Nadine, wabonetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Mutarama 2026 muri iriya nzu yifashishwa n’abashaka kuruhuka iherereye mu Mudugudu wa Marembo mu Kagari ka Kanserege mu Murenge wa Gikondo.
Bamwe mu baturage bo muri aka gace, bavuga ko nyakwigendera yari asanzwe yicuruza [ibizwi nk’uburaya], ndetse ko yari yagiye muri iriya lodge ajyanywe n’abifuzaga ko baryamana.
Comments (0)
No comments yet. Be the first to comment!