Urukiko rw’i Soul muri Koreya y’Epfo rwakatiye igifungo cy’imayaka itanu Yoon Suk Yeol wahoze ari Perezida w’icyo gihugu, nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo gukoresha nabi ububasha, kubangamira ubutabera n’inyandiko mpimbano byose bifitanye isano no kunanirwa gushyiraho itegeko rya gisirikare mu 2024.
Iki akaba ari cyo cyemezo cya mbere mu byemezo by’imanza enye zimutegereje zifitanye isano no kunanirwa gushyiraho iryo tegeko ryateje imvururu mu gihugu mu kwezi k’Ukuboza 2024.
Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 16 Mutarama 2026, Umucamanza yavuze ko ibikorwa bya Yoon byashyize igihugu mu bibazo bya Politiki, anongeraho ko Yoon yakomeje kugaragaza ko ntacyo bimubwiye kandi atabyicuza.
Mu zindi manza zitegereje Yoon aregwamo ibindi byaha birimo; gukoresha nabi ububasha, kurenga ku mategeko ariko ashinjwa n’ikindi gikomeye cyo kwigomeka ku butegetsi cyanatumye Ubushinjacyaha bumusabira igihano cyo gupfa.
Bikaba biteganyijwe ko Urukiko ruzafata icyemezo kuri icyo cyaha gikomeye muri Gashyantare uyu mwaka.
Mu rubanza rwo kuri wa Gatanu, abantu hafi 100 bashyigikiye Yoon bari bitabiriye iburanisha mu gihe abandi barukirikiraniraga hanze kuko hagaragazwaga n’amashusho.
Bamwe muri bo bari bafite amadarapo agaragaza ko bashyigikiye Yoon ndetse nyuma yuko Umucamaza asomye umwanzuro hari amajwi yumvikanyemo ibitutsi, mu gihe abandi bagaragaje ko batanyuzwe n’uwo mwanzuro.
Nubwo kuri ibyo byaha Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye igifungo cy’imyaka 10 ariko impande zombi zirafite iminsi irindwi yo kujuririra umwanzuro w’urukiko.
Ku rundi ruhande Yoon yahakanye ibyaha aregwa, avuga ko icyemezo cyo kumuta muri yombi ubwacyo kitari gifite ishingiro mu mategeko, kandi ko amategeko atamusabaga kugisha inama muri Guverinoma mbere yo gukoresha ububasha ahabwa ku ngingo zihutirwa.
Mu manza ze zose yagiye avuga ko abamukoragaho iperereza batari babifitiye uburenganzira mu mategeko no kumuta muri yombi kuva mu ntangiriro kandi ibyinshi mu byaha aregwa bidafite ishingiro, kuko ngo nta kosa ryabaye igihe yatangazaga amategeko ya gisirikare.
BBC yatangaje ko inkiko za Koreya y’Epfo zikunze kugabanyiriza igihano uregwa wemeye icyaha ariko Abashinjacyaha bavuga ko kuticuza kwa Yoon ari impamvu ikomeye yo kumuhanisha igihano gikomeye kurushaho
Comments (0)
No comments yet. Be the first to comment!