ABNETWORK
AMAKURU AGEZWEHO MURENGE WA GATSATA HABEREYE INAMA IHUZA ABADAMU BIBUMBIYE HAMWE MU ITSINDA RYA AB FAMILY MU KWIHANGIRA UMURIMO

AMAKURU AGEZWEHO MURENGE WA GATSATA HABEREYE INAMA IHUZA ABADAMU BIBUMBIYE HAMWE MU ITSINDA RYA AB FAMILY MU KWIHANGIRA UMURIMO

Category: Amakuru agezweho | Date: Jan 29, 2026 | By: abn | Read time: 2 min
AMAKURU AGEZWEHO MURENGE WA GATSATA HABEREYE INAMA IHUZA ABADAMU BIBUMBIYE  HAMWE MU ITSINDA RYA AB FAMILY  MU KWIHANGIRA UMURIMO

Madamu Peruth witabiriye iyi nama Ihuriza Abadamu bo mu murenge wa Gatsata bagize itsinda rya AB FAMILY rimwe mu matsinda ashingwa n'ikigo cya ABNETWORK.

Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere iterambere rishingiye ku baturage, Madamu Peruth yashishikarije abitabiriye inama Bose ko bagomba kwigirira icyizere ndetse bagashira mu bikorwa ibyo ABNETWORK Umaze igihe ibigisha ndetse ikina komeje kubigisha. 

Iyo nama yabaye umwanya mwiza wo kungurana ibitekerezo no kurebera hamwe uko amasomo bahawe yahinduka ibikorwa bifatika bibateza imbere bo ubwabo ndetse n’imiryango yabo. Abadamu bayitabiriye bagaragaje ko bamaze kugira ubumenyi mu myuga itandukanye irimo gukora AMASABUNE ndetse bakaba bagiye gutangira kwigishwa gukora INKWETO zabadamu n'Abagabo. .

Mu ijambo rye, Madamu Peruth yashimiye abo badamu ndetse anabasaba kutaza pfusha ubusa Amahirwe nubumenyi bahawe kuko Ari ishingiro ryiterambere rirambye , bashishikarizwa kudatezuka ku ntego bihaye. Yagize ati: “Iterambere nyaryo ritangirira ku muturage ufite ubushake bwo gukora. Iyo abadamu bahagurutse bagakora, umuryango utera imbere, n’igihugu kigatera imbere.”

Yakomeje abasaba gukorera hamwe mu matsinda, kwizigamira no gukoresha neza amahirwe bahabwa n’abafatanyabikorwa batandukanye, harimo na ABNETWARK ikomeje kubaha amahugurwa atandukanye, kugira ngo babashe kwagura ibikorwa byabo no kugera ku iterambere rirambye.

Bamwe mu badamu bitabiriye inama batangaje ko biteguye gutangira gushyira mu bikorwa ibyo bize, bavuga ko ubumenyi bahawe bubahaye icyizere cyo kwihangira imirimo no kwiteza imbere. Umwe muri bo yagize ati: “Twize byinshi, ariko noneho igihe kirageze ngo tubishyire mu bikorwa. Turashaka kwerekana ko umudamu ashoboye.”

Inama yasojwe hafatwa imyanzuro irimo gukomeza gukurikirana ibikorwa by’ayo matsinda ya AB FAMILY, gutegura amahugurwa yisumbuye ku, ndetse no gushaka amasoko y’ibikorerwa muri ayo matsinda y’abadamu.

Iki gikorwa kigaragaza ko iyo abadamu bahawe ubumenyi n’ubufasha bukwiye, bafatanyije n’ibigo bibashyigikira , baba imbarutso ikomeye y’iterambere ry’umuryango n’akarere batuyemo.

Ukeneye cyangwa wifuza zimwe muri serivise zitangwa na ABNETWORK , nkamahugurwa , kuba twaza gutanga AMAHUGURWA mugace utuyemo , kuba umwe mubakorerabushake bacu watwandikira kuri WhatsApp ya 0791223004 cyangwa ugahamagara tukagufasha 


1

Leave a Comment

Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!

Send Feedback