ABNETWORK
IBYISHIMO BIKOMEYE KUBARANGIJE AMASOMO YIGIHE BAFATA IMPAMYABUMENYI ZABO (Certificate)

IBYISHIMO BIKOMEYE KUBARANGIJE AMASOMO YIGIHE BAFATA IMPAMYABUMENYI ZABO (Certificate)

Category: Amakuru agezweho | Date: Mar 09, 2026 | By: abn | Read time: 1 min
IBYISHIMO BIKOMEYE KUBARANGIJE AMASOMO YIGIHE  BAFATA IMPAMYABUMENYI ZABO (Certificate)

Umunsi  Mpuzamahanga w’Abagore wizihijwe hatangwa Certificate ku bagore barangije amahugurwa yo gukora amasabune mumurenge wa Gatsata

Mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore, abagore bo mu Murenge wa Gatsata bahuriye mu itsinda rya AB Family bishimiye intambwe bateye nyuma yo gusoza amahugurwa yo gukora amasabune. Ayo mahugurwa yateguwe kandi atangwa na AB Training Center, mu rwego rwo guteza imbere ubumenyi ngiro no kwihangira imirimo mu bagore.

Iki gikorwa cyabaye mu byishimo byinshi aho abagore bitabiriye amahugurwa bahawe certificates zibashimira kuba barangije neza kwiga gukora amasabune, ubumenyi buzabafasha kwiteza imbere no guteza imbere imiryango yabo.

Abateguye aya mahugurwa batangaje ko intego ari ugufasha abagore kugira ubumenyi bubaha amahirwe yo kwihangira imirimo, bityo bakagira uruhare mu iterambere ry’imiryango yabo ndetse n’iry’igihugu muri rusange.

Abagore bahawe ayo mahugurwa nabo bagaragaje ko bishimiye cyane ubumenyi bahawe, bavuga ko bagiye gutangira kububyaza umusaruro bakora amasabune azafasha mu isuku ndetse akababyarira inyungu.

Ubuyobozi bwa AB Training Center bwatangaje ko buzakomeza gutanga amahugurwa nk’aya mu matsinda atandukanye hagamijwe kongerera abaturage ubumenyi ngiro bubafasha kwiteza imbere.

Iki gikorwa kikaba cyagaragaje ko iyo abagore bahawe amahirwe n’ubumenyi, bashobora kugira uruhare rukomeye mu iterambere ry’umuryango n’igihugu.

#ABNETWORK #ABTrainingCenter #EmpoweringWomen #InternationalWomensDay

1

Leave a Comment

Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!

Send Feedback