Mu gihe isi yose ihanganye n’ikibazo cy’ubushomeri, urubyiruko ni rwo rugaragaramo cyane kurusha abandi. Mu Rwanda no mu bindi bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, iki kibazo gikomeje kuba ingorabahizi, ariko hari igisubizo gikomeye kirushaho kugaragara: ubumwe n’ubufatanye bw’urubyiruko. Ubushomeri si ikibazo cy’umuntu ku giti cye gusa, ahubwo ni ikibazo kigira ingaruka ku muryango no ku gihugu muri rusange. Iyo urubyiruko rudafite akazi, ubukungu buradindira, impano zikarangirika, ndetse bamwe bagacika intege zo kugerageza indi mirimo. Ariko uko imyaka igenda ishira, hagaragara impinduka zishingiye ku bushomeri urubyiruko rurangije kwiga ruvugako hatagize igikorwa ngobabone icyobakora bazisanga aribo nzererezi ndetse nabajura ruharwa bamwe muribo bavugako ntarubyiruko rwejo hazaza ruhari .
Comments (0)
No comments yet. Be the first to comment!